Print

Nyuma y’igihe kitari gito Diamond yarabuze abana yabyaranye na Zari,yongeye kubonana nabo

Yanditwe na: Martin Munezero 14 July 2019 Yasuwe: 7420

Ni kenshi umuhanzi Diamond yakunze kugaragaza ko yabuze uko ahura n’abana be, bijyanye n’uko Zari yabamukumiraga amushinja kuba umubyeyi gito. Uyu muhanzi yanakunze kugaragaza ko yasabye Zari kenshi kohereza aba bana muri Tanzania, undi akabyanga.

Mu kwisobanura, Zari yakunze kugaragaza ko adashobora koherereza abana be umubyeyi gito utanaboherereza ibyo kubafasha.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yagaragaje ko yanejejwe no kongera kuganira n’abana be, anashyira ahagaragara amashusho agaragaza ari kuganira na bo.

Iyi videwo igaragaza Tiffah azenga amarira mu maso. Diamond avuga ko icyatumye uyu mukobwa we ananirwa kwifata agasuka amarira, ari uko yari akumbuye se umubyara bari bamaze igihe badahura.

Ku rundi ruhande Nillan we agaragara yasabwe n’ibyishimo, kubera kongera kubonana n’umubyeyi we bataherukaga guhura.