Print

Munyakazi Sadate yatangaje imigabo n’imigambi afitiye Rayon Sports mu myaka 2 agiye kuyiyobora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2019 Yasuwe: 2156

Munyakazi yabwiye abanyamakuru ko komite icyuye igihe yari iyobowe na Muvunyi Paul yakoze akazi kenshi ndetse ngo bageze kuri 90 ku ijana y’ibyo bakoze ariyo mpamvu ngo agiye gufatanya na bagenzi be kugira ngo agire iyi kipe igihangange.

Yagize ati “Hari inshingano nini kandi zitoroshye ariko ubuyobozi bwose butangwa n’Imana hamwe nayo byose bizashoboka.Nishimiye inshingano nahawe kandi nazakiriye.

Nahawe inama n’abantu benshi ariko icyo abakunzi ba Rayon Sports bifuza ni ugukora uburyo bufatika bw’imicungira ya buri munsi y’ikipe.Uburyo bw’amafaranga akoreshwa buri munsi bukitabwaho,imiyoborere nayo ikitabwaho cyane kugira ngo mu minsi iri imbere izabe ari ikigo gikomeye kandi gifite ubuyobozi bwo ku rwego rwo hejuru. Igikombe cyo sinavuga ngo nzacyegukana ahubwo nzakirinda, mu marushanwa Nyafurika ngere muri ½”.

Abayobozi bari bariho ugiye gukora ijanisha ritoya wasanga baratwaye ibikombe,bahagarariye igihugu bagera muri ¼ cy’irangiza muri Confederations Cup.Ibyo byose n’ibikorwa mu Rwanda hose tutari twarigeze tubona.Bafite amanota ari hejuru ya 90 ku ijana.

Munyakazi Sadate w’imyaka 38, ni umugabo wubatswe ufite umugore n’ abana 5.Afite impamyabumenyi 2 muri Kaminuza zirimo iy’icungamutungo ndetse n’ubwubatsi. Ni inararibonye mu kuyobora bitewe n’inzego yagiye ayobora yaba muri Leta no mu bigo byigenga.

Munyakazi yavuze ko yakuze azi Rayon Sports gusa kuko yayikuriyemo ndetse ayobora ihuriro ry’abafana.Yari umujyanama wa Komite icyuye igihe ndetse niwe wazanye umushinga wa Gikundiro Stadium wo gufasha Rayon Sports ikazabasha kwiyubakira stade yayo.