Print

Diamond Platnumz yatangaje ko agiye kuza i Kigali[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 July 2019 Yasuwe: 2491

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ifoto yerekana gahunda yose y’ibitaramo azaririmbamo kugeza mu Kuboza uyu mwaka.

Hano mu Rwanda bigaragara ko azaba ari i Kigali tariki ya 17 Kanama 2019 ari bwo azataramira abanyakigali.

Uyumuhanzi yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Nyakanga 2017 mu gitaramo ngarukamwaka cya Fiesta Rwanda.

Muri Mutarama 2018 uyu muhanzi yari mu Rwanda muri gahunda zarimo kwamamaza ubunyobwa bwe bwa Diamond Karanga, akaba yaranasuye abana bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Jordan Foundation.


Comments

agaciro peace 15 July 2019

hhh inkumi z’i Kgl nizibe zitegura rero isekurume y’akarere yaje!