Print

Umugabo wifashe amashusho ari gusambanya umwana we w’umwaka umwe yakatiwe imyaka 70

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2019 Yasuwe: 2841

Uyu mugabo wakatiwe igifungo cy’imyaka 70 kuwa Kane w’icyumweru gishize,yagaragaye mu mashusho ari gusambanya aka kana ke k’agakobwa kari kurira bituma polisi imuhiga birangira imutaye muri yombi.

Kuwa 05 Ukwakira 2018 nibwo uyu mugabo yashyize kuri uru rubuga aya mashusho ari gusambanya uyu mukobwa we w’umwaka,aza guhamwa n’ibi byaha kuwa 26 Werurwe uyu mwaka.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje,uyu Lockhart niwe wishyiriye kuri uru rubuga iyi video ari gusambanya uyu mwana we.

Abashinzwe iperereza basatse urugo rw’uyu mugabo basanga afite izindi filimi z’urukozasoni 3 ari gusambanya impinja ndetse n’amafoto arenga ibihumbi 4,000 yifotoye ari kubasambanya.

Lockhart yamaze imyaka 6 ari umuganga utanga ubufasha bwibanze ku barwayi barembye cyane bagiye koherezwa kwa muganga muri Leta ya Florida.


Comments

GATERA Dickson 16 July 2019

Imana irihangana!