Print

Urutonde rw’abasore 10 bavanga umuziki bamaze kwigarurira imitima y’igitsina gore mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 July 2019 Yasuwe: 4414

Uko u Rwanda rugenda rutera imbere ni nako urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange barushaho kwidagadura bitewe n’umutekano uri mu gihugu,ni muri urwo rwego usanga utubari n’utubyiniro mu Rwanda twiyongera buri munsi ndetse hakavuka n’abaDj bavanga umuziki bakiyongera ku bwinshi.

Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru UMURYANGO nyuma yo kujya mu tubyiniro no mu birori bigiye bitandukanye mu Rwanda,twakoze urutonde rw’abasore cyangwa se AbaDj 10 bakunzwe cyane n’igitsina gore.

Mu gukora iki Cyegeranyo tukaba twagendeye uburyo bakirwa n’igitsina gore mu birori baba bakozemo cyangwa utubyiniro,mu bantu twaganiriye nabo bagiye batubwira impamvu nyamukuru zituma bishimira aba basore bavanga umuziki birimo kuba ngo harimo abacurangira mu buryo bubanyuze ndetse hakaba harimo n’abo bishimira bitewe n’uburanga bwabo.

Kuri urutonde twakoze tukaba twahereye ku mwanya wa 10 tumanuka,aho ku mwanya wa mbere haje umusore uzwi nka Dj Toxxyk ukunzwe cyane n’igitsina gore mu tubyiniro dutandukanye,aho yaje akurikiwe nundi musore mugenzi we uzwi nka Dj Lion.

REBA HASI URUTONDE RW’ABA BASORE UKO ARI 10 BAKUNZWE CYANE KURUSHA ABANDI:

10.Dj Diddyman

9.Dj Deelex

8.Dj Traxx

7.Dj Miller

6.Dj Diallo

5.Dj Phil Peter

4.Dj Kerb

3.Dj Marnaud

2.Dj Lion

1.Dj Toxxyk