Print

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Tunisia ashobora gufatirwa ibihano bikakaye nyuma yo gukubita umutozi w’ikipe y’igihugu cya Senegal

Yanditwe na: Martin Munezero 15 July 2019 Yasuwe: 4529

Ibi uyu rutahizamu wa Tunisia yabikoze ku munsi w’ejo, nyuma y’umukino wa 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika Senegal yari imaze gutsindamo Tunisia igitego kimwe ku busa.

Igitego cyo ku munota w’ijana myugariro wa Tunisia, Dylan Blonn yitsinze ni cyo cyafashije Les Lions de La Teranga kugera ku mukino wa nyuma wa CAN, aho igomba guhurira na Algeria yasezereye Nigeria ku bitego bibiri kuri kimwe.

Wahbi Khaziri wari ufite amahane menshi cyane muri uyu mukino, yagaragaye akubita ingumi Alliou Cisse, nyuma yo kugerageza gushyamirana n’abakinnyi ba Senegal mu minota ya nyuma y’umukino ariko umusifuzi ntatume biba.

Umukino wa Senegal na Tunisia usa n’uwaranzwe n’ibitangaza, kuko uretse kuba amakipe yombi yarahushije ibitego byinshi mu minota 90 y’umukino, buri kipe yanahushije penaliti. Tunisia yabonye penaliti ku munota wa 73 birangira Ferjani Sassi ayitaye mu ntoki z’umuzamu Alfredi Gomis, mbere y’iminota ine y’uko Henri Saivet atera penaliti igakurwamo n’umuzamu Hassan Mouez wa Tunisia.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa iminota 30 ya kamarampaka maze Senegal ibasha gutsinda igitego kimwe.