Print

Abanyamakuru bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bakozanyijeho bapfa penaliti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2019 Yasuwe: 3500

Amashusho yasakajwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abanyamakuru bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bari guterana amakofe n’amagambo nyuma y’aho ku munota wa 114 w’umukino,uyu musifuzi wo muri Ethiopia yanze penaliti ya Tunisia,abanyamakuru bo muri Senegal bakishima hejuru bagenzi babo.

Nyuma y’iki cyemezo cy’umusifuzi,umwe mu banyamakuru ba Tunisia yahise azamuka ajya gukubita uwa Senegal ibyari akazi bihinduka imirwano amakofe avuza ubuhuha.

Umukino warangiye Senegal isezereye Tunisia ku gitego 1-0 cyitsinzwe na myugariro Dylan Bronn nyuma y’ikosa ry’umunyezamu we Moez Hassen,wananiwe gukubita umupira wari ukaswe na Henri Saivet wa Senegal kuri coup franc.

Senegal yakatishije itike yo kugera ku mukino wa nyuma izacakiranamo na Algeria mu gihe Tunisia izakina na Nigeria.