Print

Rayon Sports yirukanye abakinnyi 6 ihita inatangaza abo izakoresha muri CAF Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2019 Yasuwe: 6504

Abakinnyi Rayon Sports yarekuye barimo Tuyishimire Eric ‘Congolais’, Mudeyi Suleiman,Donkor Prosper,umunyezamu Ndayisenga Kassim wari usanzwe ari umunyezamu wa gatatu, Nyandwi Saddam na Mugisha François ‘Master’.Biravugwa ko abandi bose bahawe amabaruwa uretse Mugisha François na Nyandwi Saddam.

Aba bariyongera ku bandi bavuye muri iyi kipe nka Raphael Da Silva na Bashunga Abouba bombi bagiye mbere y’uko umwaka w’imikino urangira; Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Niyonzima Olivier Sefu berekeje muri APR FC mu gihe Michael Sarpong bivugwa ko azakomereza muri Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo.

Mu bakinnyi 24 Rayon Sports yatanze mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, harimo abakinnyi 13 bashya na babiri yazamuye bavuye mu bakiri bato; Niyomwungeri Mike ukina mu kibuga hagati n’umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel.

Rutahizamu mushya w’Umunya-Nigeria, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi wasinyiye Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize, ntabwo ari mu bakinnyi batanzwe muri CAF.Ikipe yemerewe kongera abakinnyi kuri uru rutonde kugeza kuwa 20 Nyakanga uyu mwaka.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2019/20 nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino.

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatanze muri CAF:

1. Kimenyi Yves
2. Iragire Saidi
3. Rutanga Eric
4. Rugwiro Hervé
5. Nshimiyimana Amran
6. Nizeyimana Mirafa
7. Ulimwengu Jules
8. Ciza Hussein
9. Commodore Olokwei
10. Mugisha Gilbert
11. Irakoze Saidi
12. Iradukunda Eric
13. Runanira Hamza
14. Irambona Eric
15. Habimana Hussein
16. Iranzi Jean Claude
17. Bikorimana Gérard
18. Bizimana Yannick
19. Sekamana Maxime
20. Ndizeye Samuel
21. Niyomwungeri Mike
22. Kakule Mugheni Fabrice
23. Nsengiyumva Emmanuel
24. Mazimpaka André


Comments

[email protected] 16 July 2019

Menya ibyawe iyi ni ikipe y’Imana izabikora turayizeye turashaka kugira 1/2.


16 July 2019

iyikipe ntaho yagera