Print

Burera: Umugabo yiyahuye nyuma yo gushwana n’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2019 Yasuwe: 3522

Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira tariki 15 Nyakanga 2019,uyu nyakwigendera Nkundizana yatonganye n’umugore we Ingabire Consolee bibaviramo kurwana, nyuma abayobozi baza guhosha aya makimbirane, basaba umugore kureba aho yacumbika ikibazo kigakemurwa bukeye gusa mu gitondo babyutse basanga uyu mugabo yimanitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo Butoyi Louis, yabwiye abanyamakuru ko batunguwe n’ibyabaye kuko urwo rugo nta makimbirane yari asanzwe aruvugwamo.

Yagize ati, “Nibyo koko aya makuru twayamenyeshejwe mu gitondo, inzego dukorana zitubwira ko uwo Nkundizana yiyahuye, gusa ngo byabanjirijwe n’amakimbirane yavutse hagati y’uwo mugabo n’umugore we, umukuru w’umudugudu arabihosha, basaba uwo mugore kureba aho arara ikibazo kigakemurwa mu gitondo, bukeye nibwo umugore yagiye kureba mudugudu ngo bakemure ikibazo, bagiye basanga umugabo yarangije kwiyahura”.

Abaturanyi b’uyu muryango bo bemeza ko muri uru rugo bakundaga kugirana n’amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Nkundizana Cyiprien asigiye umugore we abana babiri, ubu umurambo we ukaba wajyanywe ku bitari bikuru bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe n’abaganga.