Print

Karongi: Imodoka ya Coaster yahitanye ubuzima bwa benshi nyuma yo kwibirindura ku musozi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2019 Yasuwe: 9946

Iyi Coaster ya Ugusenga yakoreye impanuka mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ubwo yari ivuye Kigali yerekeza mu karere ka Rusizi bituma abagenzi bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana avuga ko bakireba umubare nyawo w’abapfuye no kureba niba hari abagihumeka mu gihe hari amakuru avuga ko kugeza ubu hapfuye abantu barenga 8 abandi 17 barakomereka bikabije aho bivugwa ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera cyane ko benshi bari muri Koma mu bitaro bya Kibuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko bigoye kumenya neza umubare w’abo iriya mpanuka yahitanye kuko ubu bari gutabara abakirimo umwuka.

Yagize ati “Ubu nibwo mpageze turimo turatabara abagifite akuka. Imibare y’abitabye Imana turayimenya hakeye gusa hari abo turi gukuramo bagihumeka.”

Iyi modoka bivugwa ko yari ifite umuvuduko mwinshi, yabaye hagati ya 6h45 na 7h20 z’igitondo.Amakuru aravuga ko iyi coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.




Comments

gatera 18 July 2019

Birababaje cyane.Nibiruhukire.Ariko se koko umuntu upfuye aba yitabye Imana?Reka turebe icyo bible ibivugaho.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Intagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).


GATERA Dickson 16 July 2019

Imana yakire mubayo abahitanwe n’iri sanganya bose n’abandi bose bari bugirweho ingaruka naryo, kuko impanuka ihitana benshi, kandi baba bafitiye imiryango yabo akamaro kenshi! (Gusa ndacyeka ko umubare wabapfuye ushobora nawo kuza kwiyongera pe)!


GATERA Dickson 16 July 2019

Imana yakire mubayo abahitanwe n’iri sanganya bose n’abandi bose bari bugirweho ingaruka naryo, kuko impanuka ihitana benshi, kandi baba bafitiye imiryango yabo akamaro kenshi! (Gusa ndacyeka ko umubare wabapfuye ushobora nawo kuza kwiyongera pe)!


muhongerwa alice 16 July 2019

ngayo nguko turarugendana .RIP kuri bose abasigaye ni ukwihangana.