Print

Iranzi Jean Claude yavuze uko yakiriye kwirukanwa muri APR FC n’uburyo yafashe icyemezo cyo kwerekeza muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 8 bahanganye

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2019 Yasuwe: 3156

Mu mpera za Kamena 2019, ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri 16, Iranzi Jean Claude akaba na we yarisanze kuri uru rutonde rurerure rw’abakinnyi basezerewe.

Uyu mukinnyi akaba yarahise yerekeza muri Rayon Sports nyuma y’ibiganiro birebire bagiranye.

Iranzi Jean Claude aganira na Isimbi yavuze ko imyaka yari amaze muri APR FC bitamworoheye gufata umwanzuro wo kwerekeza muri mukeba ari we Rayon Sports.

Yagize ati”Ni ibintu byangoye cyane, nukuri cyari icyemezo kigoye kugifata bitewe n’igihe nari maze mu ikipe ya APR FC, ariko mu mupira w’amaguru bibaho, ni ibintu bisanzwe umuntu arabyakira agakomeza akazi. Oya ntabwo ari ukwanga kuyisinyira urabona hari igihe ibiganiro biba bitagenda nk’uko ubyifuza cyangwa nk’uko komite iba ibyifuza ariko icyangombwa ni uko twabashije kumvikana akaba ari yo ndimo.”

Uyu mugabo kandi avuga ko yasanze aya makipe nta tandukaniro rinini afite uretse abafana ba Rayon Sports yasanze ari benshi kurusha aba APR FC yahozemo.

Iranzi Jean Claude yinjiye muri APR FC muri 2009 nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri Kiyovu Sports, 2016 yaje gutandukana n’iyi kipe yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany muri Slovakia, yaje gutandukana na yo 2017 ajya muri Zambia mu ikipe ya Zesco United na yo yamazemo umwaka umwe agahita agaruka mu Rwanda muri 2018 mu ikipe ya APR FC.