Print

Dr. Jose Chameleone na muruna we Weasel batawe muri yombi nyuma yo kugerageza kwigomeka kuri Perezida Museveni

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2019 Yasuwe: 1982

Jose Mayanja (Dr Jose Chameleone) yafashwe nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana n’abanyamakuru, ahita arekurwa hashize igihe gito.

Muri icyo kiganiro Chameleone yavuze ko abaturage batakarije icyizere ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Uyu mugabo uherutse kugirwa ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’Ishyaka riharanira Demokarasi [Democratic Party] ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda aherutse kwinjiramo, yavuze ko atazarivamo kugeza apfuye.

Dr Jose Chameleone yanavuze kandi ko ari mu rugamba rwo ‘kuvana Uganda mu biganza by’umunyagitugu’.

Yakomeje agira ati “Nitandukanyije n’abari ku ruhande rw’ingoma y’igitugu, ubu ndi ku ruhande rw’abatotezwa. Nahamagarira urubyiruko rwifuza impinduka n’ubwigenge kutwiyungaho tukigobotora ingoma y’igitugu imaze imyaka 32 idutoteza.”

Impamvu Chameleone yiyunze kuri aba barwanya Museveni ngo ni uko ashaka kubohora abamugize uwo ariwe uyu munsi ndetse ngo ashaka kugira Uganda igihugu cyiza kimeze nk’ibindi ajya yishimira iyo yatembereye.

Uyu muhanzi yahakanye ibyavuzwe ko yaba yaraje kwiyomeka ku barwanya Museveni ashaka gushyira hasi mugenzi we Bobi Wine.

Yemeje ko abayobozi bose mu ishyaka rya Museveni rya NRM, nta bitekerezo basigaranye byatuma igihugu gikomeza gutera imbere bityo hakenewe impinduka.

Abajijwe impamvu yaririmbye mu ndirimbo yitwa ‘Tubonganawe’ yamamaza Museveni mu matora ya 2016 yavuze ko yashakaga amafaranga gusa nta kindi.

Ati “Naririmbye ‘Tubonganawe’ kubera ko nashakaga amafaranga, nari mfite ibibazo byanjye, nari nkeneye amafaranga.”

Ku Cyumweru gishize Chameleone yasuye Bobi Wine mu rugo aho baganiriye byinshi bijyanye n’uko uyu mugabo yinjiye muri politiki irwanya Perezida Museveni.

Jose Chameleone ari kwitegura kuzahatana mu matora ya Meya w’Umujyi wa Kampala azaba mu 2021.