Print

Abafana ba Arsenal bibasiye umwe mu bakinnyi babo muri US

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2019 Yasuwe: 1889

Abafana ba Arsenal banga cyane uyu myugariro wabo kubera ukuntu akunze gukora amakosa atuma iyi kipe itsindwa ibitego buri gihe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Mustafi yinjiye mu kibuga muri uyu mukino Arsenal yakinaga na Colorado Rapids,abafana bamuvugiriza induru.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Mustafi yageze muri Arsenal aguzwe miliyoni 35 z’amapawundi muri Valencia,ariko kuva yahagera ntacyo yafashije iyi kipe uretse kuyitsinda ibitego bya hato na hato.

Bamwe mu bafana ba Arsenal bashinja Mustafi ko ariwe wagize uruhare runini mu gutuma ikipe yabo ibura itike yo kwerekeza muri Champions League kuko ibitego yatanze mu mikino ya nyuma byayikozeho cyane.

Nubwo Arsenal yatsinze Colorado Rapids ibitego 3-0, abakunzi ba Arsenal ku mbuga nkoranyambaga ntibigeze babigarukaho ahubwo bishimiye ko uyu mukinnyi yakomerewe.

Arsenal yagerageje gushaka umuguzi wa Mustafi mu myaka ishize ariko yabuze uwamutwara kuko abaza batanga amapawundi make cyane.