Print

Igitaramo Mimi Mirage yatumiyemo Tiwa Savage ari nacyo azahuriramo bwa mbere na Mwiseneza yahaye imodoka,Justin umujyanama we ntabiha umugisha[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2019 Yasuwe: 2882

Gusa amakuru atangwa n’umujyanama wa Mwiseneza Josiane ahamya ko ataramenyera akazi neza ariko nanone igitaramo kirahari cyo guhuza neza Mwiseneza Josiane n’abafana be mu Rwanda ndetse n’umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uba hanze wamuhaye imodoka bataranahura.

Sunday Justin , umujyanama wa Josiane abona kuba mwiseneza yaratumiye Tiwa Savage atari ngombwa cyane mu gitaramo cyitezwe hagati ya Gicurasi na Nayakanga 2019.

Mu gitaramo kizaba nk’amateka nk’uko Sunday Justin abihamya, usanga adaha amahirwe ko Tiwa Savage azaza I Kigali asa nubicamo amarenga ko atazaza.

Sunday yagize ati “Nta byinshi nakivugaho kuko cyavuzwe ntaratangira gukorana nawe. Gusa igitaramo cyo kirahari niyo Savage ataza haza n’abandi ariko kuhaba ko kirahari kandi kizaba ari amateka.”

Sunday avuga ko Miss Mwiseneza baganiriye amubwira ko yatumiye Tiwa Savage mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana be

Yagize ati “Yabimbwiyeho ariko njyewe ntabwo numva ko Tiwa Savage ari ngombwa. Haba mu gihugu ndetse no hanze hari abahanzi bakomeye twakorana igitaramo cyiza batari Savage.”


Comments

Gruec 17 July 2019

Maneger Justin SUNDAY, uramushenye complètement Miss Mwiseneza Josiane, mission terminé ntarusaku kbs.