Print

Robertinho yahishuye ko afite inyota yo kongera kugaruka gutoza ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2019 Yasuwe: 6345

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho abinyujije kuri Instagram y’abakunzi ba Rayon Sports,yabwiye abafana b’iyi kipe ko atigeze yanga amasezerano yo gutoza Rayon Sports ahubwo ubuyobozi bw’ikipe aribwo bwamwimye itike kandi yaremeye ibyo bamuhaga.

Yagize ati “Uyu si umunsi w’Imana.Nkunda Rayon Sports. Nkunda Rayon n’abafana bayo, nakwifuje kugaruka ariko sinzi impamvu ntawahamagaye Robertinho… nemeye amasezerano bampaga… abafana birakwiye ko bavugana n’ubuyobozi… nge nditeguye.”

Robertinho yagaragaje ko yifuza gutoza Rayon Sports ndetse atigeze na rimwe yanga kuyitoza nkuko byatangjwe ngo arifuza ibya mirenge ndetse ngo ari kuvugana na APR FC.

Bivugwa ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports butashakaga ko Robertinho ndetse ngo ariyo mpamvu bamwimye itike abandi bagakwirakwiza ibihuha ko abaca ibya mirenge ko ari no mu biganiro na APR FC kandi bitarabaye.

Rayon Sports yari imaze iminsi itozwa n’umunya Cameroon Olivier Ovambe muri CECAFA Kagame Cup yaraye isezerewemo na KCCA ku bitego 2-1,gusa amakuru aravuga ko uyu mugabo w’Umwirabura atarahabwa amasezerano.


Robertinho yavuze ko akunda Rayon Sports


Comments

fabien 18 July 2019

ubuyobozi butugarurire robertinho pe. kuko ahoyatugejeje ntawe utahazi, abakinnyi yarafite babasimbura ntawutazi umubare wabo, ibibazo byari muri equipe ntawutabizi. ntitwirengagize ibyizabye


mbo alphonse 18 July 2019

Uriyamuzungu niwe ukwiyegikundiro


KIKI 17 July 2019

AHAAA niba bashaka kwigarurira imitima yabakunzi b’ikipe nibagarure uriya mutoza kukorwose arashoboye.ikindi uriya nawe ntiwamurenganya kuko bigaragara ko ikipe itaramenyerana kuko abakinnyi ntacyo batakoze ariko biranga.gus aniba bashaka ko rayon igera kure mu marushwanwa yo hanze nibagarure uriya mutoza kuko ni umuhanga azi gusoma umukino sana.


Vuguri 17 July 2019

ubuyobozi nibugarure robertinho kuko amenyereye umupira wo mu Rwanda kandi CV ye irivugira.


Vuguri 17 July 2019

ubuyobozi nibugarure robertinho kuko amenyereye umupira wo mu Rwanda kandi CV ye irivugira.