Print

Umubiri wa Senateri Kagoyire waguye muri Amerika wagejejwe i Kigali[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2019 Yasuwe: 5391

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nibwo umubiri wa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse wagejejwe mu Rwanda uvanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaguye.

Inshuti n’abavandimwe hamwe n’abandi bo mu muryango wa nyakwigendera nibo bari ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa mbili z’ijoro ubwo wagezwaga i Kigali.

Urupfu rwe rwatangajwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, mu itangazo yasohoye mu izina ry’Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko Umutwe wa Sena.

Gahunda yo gushyingura nyakwigendera ifite ibice bibiri, kimwe kiba ari icy’umuryango n’abavandimwe nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda ariko hari n’imihango ibera muri Sena yo kugira ngo asezerweho mu mirimo yari ashinzwe mu buryo bwemewe.

Senateri Kagoyire azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

Senateri Makuza yabwiye Igihe ko Sena y’u Rwanda ibuze umuntu wakundaga umurimo, ufite ubwitonzi n’ubushishozi ndetse akaba yari n’umubyeyi wabaye mu mirimo itandukanye y’igihugu.

Yagize ati “Twamwemeraga bijyanye n’ubuhanga bwamurangaga cyane ubwitonzi n’ubushishozi. Twakundaga kumwita Mama Tereza, bifite icyo bisobanuye. Yari afite umutima w’umubyeyi, umutima wuzuye urukundo ku buryo n’urupfu rubaye yari amaze iminsi arwaye ariko ntitwabonaga ko byagera aho yatabaruka cyane ko yari yagiye kwivuza hanze, na hano yari yivuje ariko ashaka no kujya kugerageza ahandi.”

AMAFOTO@Igihe


Comments

Mucyo 18 July 2019

Tubabajwe n’urupfu rw’uwo musenateri duhombye umuntu w’ingenzi kabisa


mazina 18 July 2019

RIP Senator Kagoyire.Wakoreye igihugu.Turakwibuka muli KHI.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.


17 July 2019

Umubili cyangwa UMURAMBO ( R.I.P.)