Print

Umugabo yaciye igitsina cya mugenzi we amuziza gutereta uwahoze ari umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2019 Yasuwe: 2813

Abashinzwe umutekano batangaje ko uyu Bonilla yinjiye muri uru rugo ahita atunga uyu mugabo imbunda ndetse amubwira ko niyibeshya agatera amahane aramurasa,niko guhita amuzirika ku giti arangije afata umukasi munini ahita amukata igitsina aracyirukankana.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo uyu Bonilla yagaragaye mu mujyi afashe iki gitsina cya mugenzi we yari amaze gukata,birangira polisi imwirutseho imufatira ahitwa Alliance Dairies aho asanzwe akorera,imuta muri yombi.

Polisi yasohoye raporo ivuga ko uyu Bonilla yarwariye inzika uyu mugabo yakase igitsina,ubwo yamufatanaga n’uyu wahoze ari umugore we bari gusambana mu ri Gicurasi uyu mwaka niko gupanga uko yazamuca igitsina.Bonilla yakatiye igitsina cy’uyu mugabo imbere y’abana bato babiri bari muri uru rugo.

Bonilla yari asanzwe ahigwa na polisi kubera ibyaha bitandukanye yakoraga birimo guhohotera abantu yitwaje intwaro,gufata ku ngufu,guhohotera abana n’ibindi.


Comments

rango 17 July 2019

Egoko. Ubanza gusambanya umugore wundi bikomeye. Nuko abanyamategeko batajya babyitaho