Print

Umugabo n’umugore bahanutse kuri etaje ya 9 bari gukora imibonano mpuzabitsina umwe ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2019 Yasuwe: 6484

Mu ijoro ryo kuwa 05 Nyakanga uyu mwaka nibwo uyu musore n’umukobwa bakoze ikirori cy’ubusambanyi mu nyubako imwe yo mu mujyi wa St Petersburg baza guhanuka uyu mukobwa aba ariwe upfa kuko mugenzi we yamuguye hejuru.

Abaturanyi babwiye polisi ko babanje kubona TV ihanuka inyuze mu idirishya ry’inzu aba bantu barimo gukoreramo imibonano mpuzabitsina,hashize akanya babona nabo bariturumbutsemo,umukobwa abanza umutwe hasi arapfa mu gihe umusore we yarokotse.

Polisi yavuze ko uyu mugore w’imyaka 30 n’umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko bari mu busambanyi budasanzwe [wild party] aribyo byabaviriyemo guhanuka bakikubita hasi.

Nyuma y’iperereza,polisi yanzuye ko uyu mugore n’umugabo barimo basambanira hafi y’idirishya birangira bahanutse cyane ko yari yambaye ubusa hasi.

Ikinyamakuru cyo mu Burusiya kivuga ko umugabo warimo atera akabariro n’uyu mugore we yarokotse ndetse ngo nyuma yo kugwa hejuru y’uyu mugore yahise ahaguruka yisubirira mu kirori cyane ko ngo muri iyi nzu barimo batereramo akabariro harimo abandi basore 2.



Comments

18 July 2019

Ngizo ingaruka zo gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.