Print

Neymar Jr ari hafi kwerekeza mu ikipe ikomeye idakina muri LA LIGA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2019 Yasuwe: 3475

Nyuma yo kugura Frenkie de Jong na Antoine Griezmann,FC Barcelona yamaze gutakaza icyizere cyo kuzagarura Neymar Jr I Camp Nou,ariyo mpamvu uyu Juventus yinjiye mu rugamba rwo kugura uyu mukinnyi.

Nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo cyabitangaje,Juventus idakunze kurekura amafaranga menshi cyane,iri kugerageza kuganira na PSG ku buryo uyu rutahizamu bamugura mu buryo bworoshye.

Juve yatanze amamiliyoni menshi kuri Matthijs De Ligt, Cristian Romero, Luca Pellegrini na Merih Demiral ndetse izana ku buntu Aaron Ramsey, Gianluigi Buffon na Adrien Rabiot ariko ngo iracyifuza kwiyubaka.

Benshi bakomeje kwibaza uko uyu munya Brazil yakorana na Cristiano Ronaldo igihe cyose Juventus yaba ibashije kumugura.

Cristiano Ronaldo niwe uhembwa akayabo kenshi muri Juventus ariko ngo Neymar Jr nawe ahageze bahembwa angana.

Ikipe ya FC Barcelona yahaye PSG akayabo ka miliyoni 40 z’amapawundi yongeraho Philippe Coutinho na Ousmane Dembele ariko PSG iyibwira ko ishaka miliyoni 200 z’amapawundi.



Neymar Jr ashobora gukinana na Ronaldo muri Juventus