Print

Muri Uganda inka zirimo n’iza Perezida Museveni zigiye guhabwa ibyangobwa by’amavuko

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2019 Yasuwe: 988

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Vincent Ssempijja kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko izo ngamba nshya zijyanye n’ibyo basabwa iyo bajyanye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku masoko y’i Burayi.

Ssempijja yavuze ko basabwa kwerekana inkomoko y’ibicuruzwa bajyanye kugira ngo babashe kumenya aho byaturutse igihe hari ibigaragayemo ikibazo.

Yagize ati “Abahinzi n’aborozi bazahabwa nimero ku buryo niharamuka hagize ikibazo kigaragara ku musaruro wabo, bazakurikirana bamenye aho cyaturutse.”

Yavuze ko impamvu bashaka no gutanga ibyangombwa by’amavuko ku matungo yo muri icyo gihugu, ari uko amasoko bafite hanze y’igihugu abasaba kubagemurira inka zifite amezi hagati ya 15 na 24.

Ubuhinzi n’ubworozi ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwa Uganda kuko butunze abasaga 70 % by’abaturage b’icyo gihugu, bukagira uruhare rwa 25 % ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Abenshi bavuga inka za Museveni kubera ko afite Ubushyo hirya no hino mu gihugu cye , yewe Inka ze zitanga umukamo uri hejuru.