Print

Nizigiyimana umusore w’imyaka 23 yahanze umuhanda urenga ibirometero 7 wenyine

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2019 Yasuwe: 3284

Uyu musore asaba Leta kumufasha gukora amateme kuko yo atashobora kuyakora. Abaturage baturanye nawe bavuga ko atangira bagize ngo ni umurwayi wo mu mutwe ariko bakaza gusanga ibyo akora ari ibintu bizima.

Nizigiyimana yabwite TV1 dukesha iyi nkuru ati “Igitekerezo cyo gukora umuhanda cyanjemo mu gihe nari naje guhinga mbona igihuru gitangira abahetsi kibabuza gutambuka bigatuma bahagwa, icyo gihuru ntangira kugitema umuhanda ntangira kuwukora gutyo”.

Avuga ko uyu muhanda yatangiye kuwukora muri 2016, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntarahagarara icyumweru na kimwe. Atangira saa moya akageza saa tanu, akongera saa cyenda akageza saa kumi n’ ebyiri.

Ati “Nta muntu n’ umwe wigeze umfasha ibyo mvuga ni ukuri”.

Umwe mu basaza baturanye na Nizigiyimana ati “Biteye ubwuzu biteye n’ ishema kandi biranatangaje cyane cyane nkamwe mubibonye abandi twarumiwe. Kubona turi abantu miliyoni ntitubone umuhanda, kubona iyo dufite mu kagari hari ahadaharuye. Umwana w’ imyaka 23 utaruta abandi mu gihagararo aritanga iki gikorwa akigeraho”.

Abaturage bashimira uyu musore bakavuga ko ari intwari ndetse ko nta gihembo babona bamuha.

Umwe mu baturage ati “Icyo navuga kuri uyu mwana, ibyo yakoze ni ibintu birenze urugero. Nta n’ ikintu rwose wabona wamuhemba ukurikije ibikorwa yakoze. Na Leta turakora n’ imiganda n’ iki ntabwo dukora ibikorwa bimeze gutya”.

Umubyeyi wavukiye mu gace uyu musore yahanzemo umuhanda agira ati “Ndi umwana nanyuraga aha hantu nkabona ziriya nyiragashihe. Nk’ umuntu utembera aha ngaha ngenda mbona uyu musore arimo arakora iki gikorwa. Abantu bamwe bakavuga ngo ni umusazi, ariko nge nareba nkurikije ibikorwa by’ iterambere ngasanga atari ubusazi ahubwo ari ukubona ko twari dukeneye kugira ngo tubone uko tugenda ahantu heza”.

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Nanjye ubwanjye ndahanyura nkiterera urwenya sindamuha n’ igiceri cya 10 ngo mubwire ngo warakoze”.

Ubusanzwe umuhanda ukorwa na Leta cyangwa abaturage batuye ahantu runaka bikozwe muri gahunda y’ umuganda. Ntibisanzwe kubona umuntu umwe ahanga umuhanda.

Minisiteri y’ ibikorwaremezo ibinyujije ku rubuga rwa twitter yatangaje ko ifatanyije n’ Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imihanda bateganya gusura uyu musore bakareba icyo bamufasha.