Print

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wa Radio na TV1 yaburiwe irengero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2019 Yasuwe: 11001

Constantin Tuyishimire wari umenyerewe mu makuru y’iki gitangazamakuru,amaze iminsi 2 atagaragara ndetse ngo n’umuryango we ntuzi aho aherereye.

Radio na TV1 baratangaza ko kuva kuwa 16 Nyakanga kugeza ubu batazi aho uyu mukozi wabo aherereye ndetse ngo n’umuryango we wamuburiye irengero nubwo wagerageje kumushakisha.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yatangarije abanyamakuru ko bamaze kumenya aya makuru ndetse hagiye gukorwa iperereza kugira ngo Tuyishimire aboneke.

Amakuru agera ku umuryango ni uko uyu munyamakuru aheruka kuvugana n’abayobozi be kuwa kabiri w’iki cyumweru,nyuma y’aho batongeye kumubona ku murongo wa telefoni.