Print

Burundi: Abagizi ba nabi bateye grenade mu rugo rw’umuyobozi wa Komini

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2019 Yasuwe: 1423

Ahagana saa mbili z’ijoro wyo ku munsi w’ejo,nibwo aba bagizi ba nabi bataramenyekana bari bitwaje intwaro binjiye mu rugo rw’uyu muyobozi bahatera gerenade nkuko ikinyamakuru SOS Media Burundi cyabitangaje.

Uyu muyobozi yatangaje ko yakomeretse bidakanganye nyuma y’iyi gerenade yatewe mu rugo rwe ndetse ngo nta kibazo afite kuri ubu.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko aba bantu 5 bateye mu rugo rwa Denis Niyomuhanyi bamaze gutabwa muri yombi igikurikiyeho ari ukubahata ibibazo.


Comments

Kamenge 18 July 2019

Aba nibabandi ngo barwanya Nkurunziza. Babafashe bajye babambika ipingu ubundi babarasire imbere y’abaturage.