Print

Umupolisi yaguze indaya ku muhanda ayigejeje mu rugo asanga n’umugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2019 Yasuwe: 7064

Uyu mupolisi wo mu gace kitwa Kubwa muri Abuja,yahuriye n’uyu musore wari wihinduye indaya mu kabyiniro,amusaba ko batahana akamumara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina niko kujyana amugejeje mu rugo asanga ari umusore wari wiyoberanyije.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu musore wari wihinduye indaya ari gukuramo imyenda yose y’abagore yari yiyambitse kugira ngo ase nabo.

Uyu mupolisi akimara kubona ko yaguze umusore yahise amufata amujyana kuri polisi bamuhata ibibazo avuga ko yabikoze kubera ubuzima bubi abayemo ariyo mpamvu yihindura umugorre nijoro kugira ngo abone icyo kurya.

Umwe mu bahataga uyu musore wari wigize indaya ibibazo,yamugiriye impuhwe niko guhira amwemerera akazi kamufasha kubaho akareka kujya yiyoberanya nijoro.