Print

Umugabo wavuye Zimbabwe akagera mu Misiri n’amaguru agiye kureba igikombe cya Afurika yahawe igihembo gishimishije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2019 Yasuwe: 3442

Alvin yahagurutse mu mujyi wo ku nkombe z’inyanja wa Cape Town muri Afurika y’Epfo yerekeza mu majyaruguru mu mujyi wa Cairo aciye iy’umuhanda ashaka kureba igikombe cya Afurika.

Alvin Zhakata uzwi cyane nka "Aluvah", intego ye yari ukugera mu Misiri ku mukino ufungura igikombe cya Afurika ku itariki 21 Kamena, ubwo Zimbabwe y’iwabo yakinaga umukino wa mbere na Misiri,gusa ntiyabigezeho kuko urugendo rwe rwabaye rurerure ahagera wararangiye.

Alvin yatangiranye uru rugendo na mugenzi we Botha Msila, umunyafurika y’Epfo nawe ukunda umupira, uba hafi y’umujyi wa Cape, bagenda batega za ’lifts’ cyangwa bagatega imodoka rusange kugira ngo babashe kugera I Cairo.

Uyu muforomo uba mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe yahuriye na mugenzi we Msila mu myaka ibiri ishize ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Cosafa muri Afurika y’Epfo, bakomeza kuba inshuti no kuvugana birangira biyemeje kuzagenda n’amaguru kureba igikombe cya Afurika.

Izi nshuti zatangiye uru rugendo tariki 27 Gicurasi, zaje gutandukana zigeze ku mupaka wa Kenya na Ethiopia ubwo mugenzi we Msila yimwe Visa bikaba ngombwa ko asubira inyuma.

Alvin wageze I Cairo yanyuze mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, azamuka Zimbabwe, arakomeza Zambia, Tanzania, Kenya, Ethiopia, aca Sudani yinjira mu Misiri.

Aganira na BBC yagize ati: "Twashakaga gukora amateka nk’abantu bambere bavuye i Cape bakajya i Cairo baciye iy’umuhanda bagiye kureba irushanwa rya siporo".

Uyu mugabo yakoze iyo bwabaga agera mu Misiri gusa yafungiwe muri Sudani kubera imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi,ahura n’impanuka zitandukanye ndetse n’abantu babi.

Ikintu cyamubabaje kurusha ibindi ni uburyo ikipe ya Warriors yitwaye muri CAN kuko yasezerewe mu matsinda we ataranahagera.

Ijambo rye kuri uru rugendo Zhaka agira ati: "Niba ukunze ikintu giharanire. Gikurikirane kugeza ukigezeho. Bishobora gutinzwa ariko gutinda si ukwanga,ihangane kandi ukomere, kuko uko urugamba rukomera niko intsinzi iryoha.

Ikindi kidasanzwe kuri we yabonye ni uko "umugabane wa Afurika utabanira neza abanyafurika" mu bigendanye na Visa no kwambuka imipaka.

Abakurikirana Alvin kuri Twitter batumye amenyekana cyane, bituma perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika,Ahmad Ahmad, amuha itike yo kuzareba umukino wa nyuma wa uzahuza Senegal na Algeria ku munsi w’ejo,yicaye mu myanya y’icyubahiro ndetse anemera kumurihira indege izamusubiza iwabo.

Muri 2016,Alvin yakoze urugendo wenyine rw’inzira y’umuhanda ava i Harare aza i Kigali gushyigikira ikipe ya Warriors ya Zimbabwe mu irushanwa rya CHAN.