Print

AS Kigali yabonye umutoza mushya wo kuyobora abakinnyi b’ibihangange yaguze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2019 Yasuwe: 3009

Nshimiyimana wari umaze umwaka ari umushomeri nyuma yo gutandukana na AS Kigali ayihesheje umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2017-2018,yongeye kuyigarukamo asinya umwaka umwe ushoboza kuzongerwa natanga umusaruro mwiza.

Eric Nshimiyimana ni umutoza w’inararibonye mu Rwanda kuko mu makipe yatoje harimo APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yamazemo igihe.

Nta gushidikanya ko Eric Nshimiyimana yahawe inshingano zirimo gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino utaha no kugeza kure AS Kigali mu marushanwa nyafurika kuko yaguze abakinnyi bakomeye.

AS Kigali yasinyishije abakinnyi barimo Rusheshangoga Michel,Haruna Niyonzima na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame biyongeraho abo yakuye muri Gabon na Cameroon barimo Ekandjoum Essombe Arstide Patrick (Union of douala - Cameroon), Makon Nlogi Thierry (Cotton Sport-Cameroon) alogo mba Rick Martel (Manga Sport-Gabon) Fosso Fabrice Raymond (ums of loum-Cameroon).

Hari kandi abarimo Ishimwe Christian yakuye muri Marines, Kalisa Rachid yakuye muri Kiyovu Sport), Songayingabo Schaffy yakuye muri APR FC we na mugenzi we Rukundo Denis.

AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro bituma ibona amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup.



Nshimiyimana yagarutse mu ikipe ya AS Kigali