Print

Amerika yaburiye abacamanza ba ICC ko nibibeshya bagakurikirana ibyaha bakoreye ku butaka bwa Afghanistan bazafungwa

Yanditwe na: Martin Munezero 19 July 2019 Yasuwe: 1460

Umujyanama Mukuru ushinzwe umutekano muri Amerika, John Bolton avuga ko Amerika yiteguye gufatira ibihano birimo iby’ubukungu umukozi uwo ari we wese w’urwo rukiko (ICC -International Criminal Court -) uzatinyuka gukurikirana abanyamerika ku byaha byakorewe ku butaka bwa Afghanistan.

Ibi nabwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yabigarutseho yihaniza uru rukiko rwa ICC avuga ko ntaburenganzira na buke rufite bwo gukurikirana abasirkare ba Amerika ku byaha by’intambara bivugwako bakoreye ku butaka bwa Afghanistan.

AFP yatangaje ko John Bolton hari naho yavuze ko ari nako bizagenda ku kigo cyose cyangwa indi Guverinoma izatera inkunga ICC mu iperereza kuri ibyo byaha.

“Tuzabuza abacamanza n’abashinjacyaha b’urwo rukiko kuba bakwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tuzabafatira ibihano by’ubukungu kandi tuzabacira imanza.”

Bolton kandi yasubizaga ibimaze iminsi bisabwa n’abayobozi ba Palestine basabye ko abayobozi ba Israel bakurikiranwa ku byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bakora.

Yagize ati “Ntabwo tuzakorana na ICC. Nta bufasha na bumwe tuzaha urwo rukiko kandi nta nubwo tuzaba abanyamuryango ba ICC. Urwo rukiko tuzarureka rwirangize.”

Yavuze ko bazakoresha ibishoboka byose bakarinda abanyamerika n’inshuti z’icyo gihugu, babarinda gucirwa imanza n’urukiko yita ko ‘rutemewe’.

Uy’Umujyanama Mukuru ushinzwe umutekano muri Amerika yavuze ko urebye igihe urwo rukiko rwashingiwe ntacyo rwagezeho. Yavuze ko gucira imanza abantu umunani guhera mu 2002, nyamara bagakoresha miliyari 1.5 z’amadolari ari igisebo dore ko ngo bitanahagaritse ubugizi bwa nabi hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko nta na rimwe abanyamerika bazemerera abanyamahanga kubacira urubanza. Mu minsi ishize nabwo ibi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yabigarutseho yihaniza uru rukiko rwa ICC avuga ko ntaburenganzira na buke rufite bwo gukurikirana abasirkare ba Amerika ku byaha by’intambara bivugwako bakoreye ku butaka bwa Afghanistan.

Intambara ya Afghanistan yatangiye mu Ukwakira 2001, abanyamerika batera icyo gihugu bagamije kuvanaho Leta y’abatalibani bashinjaga guha icumbi n’urwaho umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo ubushinjacyaha bwa ICC bwasabye ko hakorwa iperereza ku byaha ingabo za Amerika zishinjwa gukora mu ntambara yo muri Afghanistan, birimo guhohotera imfungwa.


Comments

gatare 19 July 2019

Amategeko n’inkiko akenshi usanga bikora nabi.Abacamanza benshi barya ruswa cyangwa bagakorera ku gitsure cy’abantu bakomeye.Amategeko usanga nayo avuguruzanya.Urugero,Constitutions zo ku isi hose zivuga ko "abantu bose bareshya imbere y’amategeko".Nyamara hari itegeko rivuga ko Abantu bakomeye (president,ministers,MPs) bafite Immunity (ubudahangarwa).Niyo bakica umuntu ntibafungwe.Ubutabera nyakuri buzaza ku munsi w’imperuka,ubwo Imana izashyiraho ubutegetsi bwayo,buzakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Noneho bugahindura isi paradizo,ibibazo byose bikavaho burundu,kimwe n’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.