Print

Ikipe ya Bugesera FC yasezereye abakinnyi 18 barimo abo yagenderagaho

Yanditwe na: Martin Munezero 19 July 2019 Yasuwe: 1195

Inkundura yo kwirukana abakinnyi yakomereje mu ikipe ya Bugesera FC yafashe umwanzuro wo kwirukana abagera kuri 18,ikuraho agahigo ka APR FC yaherukaga kwirukana abagera kuri 16.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda ibicishije kuri Twitter yayo, yashimiye aba bakinnyi ku byiza n’ibyishimo bahaye abaturage b’i Bugesera, inabifuriza amahirwe ku handi bazerekeza. Aba barimo bamwe bamaze kubona andi makipe yo gukinira, n’abandi batari bagitanga umusaruro.

Bugesera FC yarangije ku mwanya wa 12 muri shampiyona iheruka n’amanota 35,yafashe umwanzuro wo kwirukana benshi mu bakinnyi bayo isigarana bake izaheraho yiyubaka mu mwaka w’imikino utaha.

Bugesera FC ntiyitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize kuko yatsinzwe imikino myinshi bituma shampiyona irangira iri mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Bugesera FC iri hafi gutaha stade yayo nshya,yamaze kumvikana n’umutoza Bisengimana Justin ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri ndetse akaba yarahawe inshingano zo kuzamura urwego rwayo ahereye mu kuzamura abana.

Reba urutonde rw’abakinnyi 18 barekuwe n’ikipe ya Bugesera: