Print

Nyiringabo Claudine witeguraga ubukwe yaguye mu mpanuka y’imodoka ajya gukora ikizamini cy’akazi

Yanditwe na: Martin Munezero 19 July 2019 Yasuwe: 7221

Nyiringabo ni umwe mu bagenzi 11 baguye mu mpanuka y’imodoka ya Kompanyi ‘Ugusenga Expres’ yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 16 Nyakanga 2019.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko, yari afite ubukwe bwo gusabwa ku itariki ya mbere Kanama 2019.

Abo mu muryango we batangaje ko yari amaze iminsi mu Mujyi wa Kigali, aho yakoraga ibiraka bimufasha gushakisha imibereho, akaba yaritabye Imana ajya gukora ikizamini cy’akazi mu karere ka Nyamasheke, ngo arebe ko yakwegera aho avuka, abashe no gutegura ubukwe bwe neza.

Murumuna we, Mizero Clementine, yavuze ko Nyiringabo yari amaze iminsi mu Mujyi wa Kigali akora akazi ko kubarura abagize imiryango, mu byiciro by’ubudehe.

Ku munsi impanuka yahitanye ubuzima bwe yabereyeho, Nyiringabo ngo yavuye mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cya kare, yerekeje mu Karere ka Nyamasheke, aho yari agiye gukora ikizamini cy’akazi.

Murumuna we, Amizero avuga ko iki kizamini yari agiye kugikora kugira ngo nibimukundira akabona akazi azakorere hafi y’umuryango avukamo, ndetse n’urugo yiteguraga gushinga.

Amizero yagize ati “Muri kiriya gitondo impanuka iba, nanjye barampamagaye, mpamagarwa na musaza wanjye, arambwira ngo ninjye kureba aho iyo mpanuka yabereye kuko mukuru wanjye yari arimo, ati genda urebe uko bimeze! Nahise mva ku kazi nihuta, mpageze nyine nsanga byarangiye”!

Amizero avuga ko yaherukanaga na mukuru we Nyiringabo mu kwezi gushize kwa Kamena, gusa ngo bajyaga bavugana kuri telefoni igendanwa, ndetse no ku munsi impanuka yabereyeho, bari bavuganye kandi bari bamaze iminsi basezeranye byinshi.

Ati “Impanuka yabaye yari avuye i Kigali ajya i Nyamasheke gukora ikizamini cy’akazi, kuko twari tumaze iminsi dusezeranye ko mbere y’uko ubukwe bwe buba tuzabanza gutunganya aho tuvuka. Twari twasezeranye ko azagura ibisorori byo mu rugo, nanjye nkagura ama rido yo mu nzu twitegura ubukwe bwe”.

Claudine Nyiringabo yashyinguwe kuri uyu wa 17 Nyakanga 2019, mu Murenge wa Macuba aho avuka.


Comments

sadah 19 July 2019

Imana imwakire kd nuwarujyie kumushaka nawe yihangane


furgence ntivuguruzwa 19 July 2019

Nagahinda gusa ariko nakundi imana imwakire mubayo


gatare 19 July 2019

RIP Claudine.Iyi nkuru irababaje cyane.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.