Print

Ubuhinde:Umwana wavukanye imitwe itatu yateye ubwoba abaganga n’ababyeyi be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2019 Yasuwe: 5119

Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo uyu mwana wavukanye imitwe 3 yavukiye mu Buhindi bituma benshi mu bagize umuryango we bagira ubwoba bwinshi.

Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu ntara ya Uttar Pradesh mu karere ka Etah mu bitaro byo hafi y’aho ababyeyi be batuye.

Nyina w’uyu mukobwa yavuze ko nta kibazo na kimwe yagize atwite uyu mwana aho yavuze ko ashinja uburangare ibitaro byo muri Etah bitamwitayeho uko bikwiriye.

Muganga mukuru w’ibitaro bya Etah, Rajesh Thakur, yavuze ko uyu mwana yavukanye ubumuga budasanzwe ariyo mpamvu agomba gucishwa muri MRI kugira ngo bamenye icyateye ubu bumuga.

Yagize ati “Ibi ntibikunze kubaho.Umubiri w’uyu mwana ntabwo wakue uko bikwiriye.Tugomba kwifashisha MRI hanyuma tugashaka uko iyi mitwe ye uko ari 3 twayitandukanya.”

Nubwo ibi bintu bidasanzwe,hirya no hino mu bihugu by’Afurika hagiye havugwa abana bavukanye ibice by’imibiri byinshi.



Comments

mukabaranga Germaine 20 July 2019

Imana yo mu ijuru ifashe uwo mubyeyi wabyaye kd imuhe kwiyakira.