Print

Habumuremyi yasobanuye inzira yanyuzemo kugira ngo imodoka imusige nyuma bakamuhamagara bamubwira ko ikoze impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu 11

Yanditwe na: Martin Munezero 19 July 2019 Yasuwe: 7338

Imodoka yakoreye impanuka i Karongi ku wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 yagombaga kuyigendamo ndetse yamaze no kugura itike. Habumuremyi yashakaga kuva i Muhanga akerekeza i Nyamasheke anyuze mu Karere ka Karongi.

Hari ikizamini cy’akazi yagombaga kujya gukora mu Karere ka Nyamasheke ku mwanya w’umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza (Disaster Management).

Habumuremyi asobanura ko yagiye kubaza imodoka iva i Muhanga yerekeza i Nyamasheke, abona iya Sosiyete yitwa Ugusenga ishobora kugenda ku wa kabiri saa kumi n’igice zo mu rukerera yiyemeza kujyana na yo kuko yumvaga ko mu ma saa mbili n’igice aba yageze i Nyamasheke akajya mu kizamini nta zindi mbogamizi.

Kuri uwo munsi mu rukerera yarazindutse nka saa kumi n’iminota 15 agura itike ari uwa mbere mu bari i Muhanga bashaka kwerekeza i Karongi na Nyamasheke bajyanye n’imodoka ya Ugusenga.

Kubera ko imodoka bari bategerereje i Muhanga yagombaga kubageraho iturutse i Kigali, ngo yatinze kubageraho, noneho Habumuremyi abona nagenda na yo aragera i Nyamasheke nka saa yine n’igice cyangwa saa tanu yakererewe, yatakaje n’amafaranga ndetse n’umwanya, bituma itike yari yaguze ayiha undi mugenzi wari ukeneye kujya i Nyamasheke, Habumuremyi we urugendo ararusubika.

Habumuremyi ntiyabashije kumenya niba uwo musore yagurishijeho itike yari yaguze yarabashije kurokoka.

Iyo tike y’ibihumbi 3400 yari yaguze yo kuva i Muhanga yerekeza i Nyamasheke yagombaga kuyigenderaho yicaye mu mwanya ufite nimero 22.

Habumuremyi avuga ko amaze kugurisha iyo tike yahise yisubirira mu rugo araryama. Ahagana saa mbili n’igice nibwo umuntu yamuhamagaye amubwira ko ya modoka yari agiye kugendamo ya Ugusenga ikoreye impanuka ikomeye i Karongi, amwoherereza n’amafoto y’iyo mpanuka, arumirwa.

Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 ibera mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi aho imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi 27 yataye umuhanda iragwa ihitana 11 hakomereka abandi 16.

Habumuremyi yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ati “Ni Ubuhamya butoroshye. Mu rugo twashimye nyagasani ko tubashije kurokoka iyo mpanuka.”

Habumuremyi avuga ko akimara kumva iby’iyo mpanuka, yahise ahamagara umugore we wari wamaze kujya ku kazi amubwira iby’iyo modoka yashakaga kugendamo ariko agasubika urugendo ku munota wa nyuma none ikaba yakoze impanuka.

Umugore we ngo na we byaramutangaje cyane, arapfukama ashima Imana abihuza n’ibyo aho asengera ngo baherutse kumuhanurira ko hari icyobo arokotse.


Comments

[email protected] 19 July 2019

Yallah mbega nijyihe cyari cyitaragera lmana inshimwe


[email protected] 19 July 2019

Yallah mbega nijyihe cyari cyitaragera lmana inshimwe