Print

Ingabire Yvonne umukobwa witinyutse agatwara ibikamyo bivana imizigo ku nyanja

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2019 Yasuwe: 6213

Uyu mukobwa wabereye abandi rugero,yavuze ko akiri umwana yumvaga azatwara imodoka ariko cyane cyane imodoka nini bituma afata umwanzuro wo kwiga kuzitwara,birangira anabonye uruhushya rubimwemerera.

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “ Nakundaga kandi nkifuza kuzaba umushoferi, ubu nabigezeho. Aha ku kazi bampaye amahirwe baranyizera bampa akazi kandi ngakora neza cyane”.

Ingabire yagize amahirwe yo kubona sositeye ikora imirimo y’ubwikorezi imuha amahirwe ititaye ko ari umukobwa,none ubu amaze kugira ubunararibonye.

Yvone Ingabire ni umushoferi w’imodoka nini muri sosiyete y’ubucuruzi yitwa Kesi Investemnt Ltd, ikaba imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda imirimo yo gutwara no kuzana ibicuruzwa mu Rwanda ibivana hanze ikoresheje amakamyo manini.

Ingabire ajyana ibicuruzwa cyagwa akajya kubifata i Dar es Salam muri Tanzania kandi ngo nta mbogamizi ajya ahura nazo mu kazi zaba zihariye kuri we nk’igitsina gore.

Iyo imodoka ye ipfuye ibyo afitiye imbaraga barabikora ibyo atabashije agashaka ababimukorera.

Yagize ati “Mu by’ukuri nta mbogamizi mpura nazo kubera ko ndi umukobwa, ngira ibibazo nk’iby’abandi bashoferi, imodoka ipfuye mbona ntabibasha, yenda nko guhindura amapine nshaka abamfasha, ariko ubusanzwe nta mbogamizi kandi njya za Tanzaniya, hari n’igihe najyaga Zambia”.

Uwishema Olivier, umwe mu bayobozi ba Kesi Investment avuga ko Ingabire ariwe mukobwa wenyine w’umushoferi mu bashoferi barenga 180 bakoresha.

Yavuze ko mu myaka ibiri bamaze bakorana nta kibazo baramugiraho, ahubwo ashishikariza n’abandi bagore cyangwa abakobwa kwitabira uwo mwuga.

Yagize ati “Twifuza ko n’abandi bakobwa baza, gusa ni we wenyine waje kandi ni umuhanga rwose. Twamuhaye ikizamini aragitsinda, hari n’abagabo rwose arusha gutwara neza izi modoka nini”.

Ingabire avuga kandi ko mu kigo akoramo babahaye amahugurwa yiyongera ku bumenyi bwo gutwara amakamyo bafite, amahugurwa ajyanye no gukanika imodoka batwara, kuzifata neza ndetse no kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati “Ubu imidoka ipfuye nshobora kumenya icyo yapfuye. Mbere twahuruzaga abazikora kandi wasangaga ari akantu gato natwe twakwikorera, ubu niyo wamutumaho ukaba waba uzi neza icyo yapfuye bigatuma utarara amajoro menshi kunzira imodoka yarapfuye urindiriye ugufasha”.

Ingabire n’abandi bashoferi n’abakanishi 131, barangije amahugurwa mu bukanishi bw’amakamyo, umutekano wo mu muhanda no gufata neza ibinyabiziga,bahabwa n’impamyabushobozi tariki 12 Nyakanga 2019.

Ingabire avuga ko ubumenyi ari inyongera ikomeye ku mahirwe ye yo kuba yabona akazi n’ahandi hisumbuye aho yari ari.

Ashishikariza bagenzi be ko bakwiye gutinyuka imyuga ikomeye ibafasha guhangana na basaza babo ku isoko.

Inkuru:IGIHE

Comments

mazina 20 July 2019

Abagore n’Abakobwa bo mu Rwanda barimo kwerekana ko nabo "bashoboye".Mbere ya 1994,abatwaraga imodoka ntabwo bari barenze 3.None abasigaye bazitwara ni benshi cyane.No mu butegetsi Abagore n’Abakobwa barashoboye.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thatcher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote 2 umurongo wa 12 na 1 Abakorinto 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.