Print

Neymar Jr yatangaje myugariro wamubangamiye kurusha abandi bose yahuye nabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2019 Yasuwe: 6387

Neymar Jr yavuze ko myugariro wa Real Madrid Sergio Ramos ariwe wamugoye ndetse ngo atajya yifuza guhura nawe mu marushanwa.

Yagize ati “Umukinnyi ukomeye nahuye nawe? Ni Sergio Ramos.Ni myugariro w’igitangaza.Atsinda ibitego kandi niwe mukinnyi uba ugoye guhura nawe.”

Neymar Jr wamaze imyaka 4 ku kibuga cya Nou Camp kuva mu mwaka wa 2013 na 2017,yavuze ko guhura na Real Madrid byamugoraga kubera ubukaka bwa myugariro Sergio Ramos ufite ubuhanga budasanzwe.

Muri iyi minsi Neymar Jr ari kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera ko yifuza kuva muri PSG agasubira muri FC Barcelona imwifuza bikomeye.



Neymar Jr yongeye gushimangira ko Ramos ari myugariro w’igitangaza