Print

Kamonyi: Umugabo yanyuze mu muhanda atema abantu ahuye nabo bose bituma umwe ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2019 Yasuwe: 7680

Uyu mugabo bivugwa ko yabaga I Kigali,yagiye mu muhanda wo mu mudugudu wa Rukaragata mu kagari ka Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, agenda atema abantu,ahagarikwa amaze gutema batatu barimo umwe wahasize ubuzima.

Uyu mugabo bamwe bakeka ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, yadukiriye n’umupanga abantu bose bahuriye mu nzira arabatema, akomeretsa batatu barimo uwahitanywe n’ibikomere nyuma gato yo kugezwa mu bitaro bya CHUK.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yatangarije itangazamakuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi akaba akomeje gukorwaho iperereza hanashakishwa umwirondoro we.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zagerageje kubaza uyu mugabo imyirondoro ye ndetse n’icyamuteye gutema abantu yanga kugira icyo atangaza.Abantu bose bakomerekejwe n’uyu mugabo bahise bajyanwa kwa muganga.


Comments

gatera 20 July 2019

Abicanyi bose bible ibita ba Gahini.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga umuntu wese “umena amaraso ya mugenzi we”.Ahantu henshi muli bible,havuga ko ku munsi wa nyuma Imana izica abantu bose bicana.Kimwe n’abajura,abasambanyi,abakora amanyanga,abarenganya abandi,etc…Izabikora kugirango isi yose ibe Paradizo,ituwe n’abantu bayumvira gusa,nubwo aribo bake.Nkuko Yesu yavuze muli Matayo igice cya 24,Imana izabikora nkuko yabigenje igihe cya Nowa.Icyo gihe harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana kandi bakayishaka.Statistics zerekana ko icyo gihe isi yari ituwe n’abantu hagati ya 5-10 Millions.Bose Imana yarabishe uretse Family ya Nowa,kubera ko babwirizaga abantu ngo bahinduke bakanga,bakibera muli Shuguri no kwishimisha gusa,nkuko uyu munsi bimeze.Imana iteka ihana abantu ibwira bakanga guhinduka.Soma Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 9 kugirango wumve impamvu Imana itinza kuzana Imperuka.Ni ku nyungu zacu.