Print

Umukobwa uri guhatanira ikamba rya Miss England yanze kwambara Bikini bituma benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2019 Yasuwe: 4445

Ubwo abandi bakobwa basabwaga gutanaga amafoto yabo bambaye Bikini, Aysha Khan we yabyanze atanga andi yambaye imyenda yambarwa n’abagiye ku mazi [wetsuit],bituma benshi bacika ururondogoro.

Mu kiganiro Aysha yahaye The Sun yavuze ko adashobora kwerekana imiterere y’umubiri we kubera koimyemerere ye y’idini ye ya Islam itabimwemerera gusa ngo kuba atabikoze ntibivuze ko adashaka guhatanira ikamba
.
Yagize ati “Sinshobora kwerekana umubiri wanjyekuko nibyo bituma numva meze neza.Kwihagararaho ni bimwe mu bigize umuntu.Kuterekana umubiri wanjye ntibivuze ko untera ipfunwe.

Gutanga amafoto ya Bikini nzi neza ko biri mu bigize irushanwa ariko natanze andi kubera ko nshaka kurushanwa.Nishimiye ko nagaragaje uwo ndiwe mu irushanwa kandi sinemera gukora ibihabanye n’amahame yanjye.Ndakeka ko biri mu byatumye ngera kure mu irushanwa kuko kuba uwo ndiwe nibyo byatumye nkora ikinyuranyo.”

Nubwo uyu mukobwa yanze gutanga amafoto ye yambaye Bikini,ntibyamubujije kugera kuri final aho kuri ubu ahatanye n’abakobwa barenga 50 kuri iri Kamba rizatangwa kuwa 01 Kanama I Newcastle.

Benshi mu bakurikirana aya marushanwa bakunze cyane Aysha kubera uku kwihagararaho kwe ndetse Abayisilamu benshi biyemeje kumutera inkunga ngo azatsinde.

Aysha watorewe kuba Miss Lancashire mu ntangiriro z’uyu mwaka,yakuriye mu buzima bugoye bitewe nuko yarezwe na nyina gusa ndetse ngo kubera ko atari umuzungukazi yakuze abana bigana bamuhohotera cyane.

Iyi myumvire ya Aysha Khan yatumye yamamara cyane mu bwongereza ndetse benshi barifuza ko yaba Miss agakomeza guhagararira Ubwongereza mu mahanga.









Aysha yanze kwambara Bikini nka bagenzi be bahatanye yiyambarira imyenda y’amazi kubera ko ari umuyisilamukazi


Comments

sadah 20 July 2019

Uyumuslam kazi Allah amuhe irikamba kabicebye yerekanye Naam muvandi humura