Print

Umuraperi wo muri Uganda ’Navio’ yakoreye ubukwe muri Suède n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 July 2019 Yasuwe: 2017

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’igihe kinini bakundana. Umuhango w’ubukwe bwabo wabereye muri Suède ku wa 19 Nyakanga 2019 mu rusengero rwitwa Västlands Kyrka.

Uyu mukunzi wa Navio asanzwe atuye mu gihugu cya Suède. Navio na Matlida basanzwe bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Kingdom Kigozi bibarutse muri Kanama 2017. Ni umwana wa gatatu wa Navio dore ko asanzwe afite abandi babiri yabyaranye n’abandi bagore.

Mu 2018 Navio yakoze ibirori byo gufata irembo mu muryango wa Matilda Nasimbwa Ibirori by’abo bombi byitabiriwe n’abantu bazwi mu myidagaduro i Kampala barimo Jose Chameleone n’umunyamideli Judith Heard.

Navio yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Stuttering’ yahuriyemo n’umuririmbyi Fefe Dobson ukomoka muri Canada. Uyu muraperi yanakoze izindi ndirimbo zirimo ‘No Holding Back’, ‘Otyo’, n’izindi. Mu 2017 yakanyujijeho mu yitwa ‘Njogereza’ yakunzwe cyane mu 2017. .


Mu 2018 Navio yagiye gufata irembo iwabo w’umugore