Print

Rayon Sports igiye kuzana ba rutahizamu babiri bakomoka muri Mali banyuze mu makipe akomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2019 Yasuwe: 3675

Aba barutahizamu bivugwa ko ari ibikurankota,bamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse bazagera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere baje kwiyereka abafana ba Rayon Sports bafite inyota yo kongera kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza, rutahizamu Oumar Sidibé w’imyaka 29 yakiniye AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2016, ayihuriramo na Sugira Ernest.

Yakiniye kandi Hatayspor FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Turukiya mu mwaka ushize, ahava yerekeza muri Djoliba Athletic Club yo muri Mali mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mohamed N’Diaye w’imyaka 25, wakiniye Association Sportive Mangasport de Moanda yo muri Gabon guhera mu 2015, nawe agiye kuza muri Rayon Sports.

Rayon Sports ntiyatanze ku rutonde rwa CAF umunya Nigeria Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi yaherukaga gusinyisha amasezerano gusa yongeyeho myugariro Nyandwi Sadam iheruka kongerera amasezerano.

Rutahizamu Micheal Sarpong yamaze kugarurwa mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho ibyo kwerekeza muri Orlando Pirates bidakunze.


Sarpong nawe yagarutse muri Rayon Sports