Print

Myugariro Irambona Eric n’umufasha we bibarutse umwana w’umukobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2019 Yasuwe: 2746

Irambona Eric wakoze ubukwe n’umukunzi we Mugeni Olive kuwa 23 Werurwe 2019 bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports David Donadei w’Umufaransa,bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa nkuko uyu mukinnyi yabitangarije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu mukinnyi uzwiho kugira imyitwarire myiza,ari mu bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize idatsinzwe mu mikino 19 yikurikiranya.

Irambona Eric ukomoka i Nyanza, niwe mukinnyi umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports kurusha abandi,kuko yayigezemo mu mwaka wa 2012/2013 kugeza n’ubu aracyayikinira.




Myugariro wa Rayon Sports Irambona Eric n’umufasha we bibarutse umwana w’umukobwa


Comments

mazina 21 July 2019

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.