Print

Umugore wihinduje umugabo yabyaye mu buryo bwatangaje abatari bake[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2019 Yasuwe: 5114

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019 ,umugabo w’Umutaliyani witwa Freddy w’imyaka 25 y’amavuko yibarutse nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda atwite.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Daily Mail cyavuze ko uyu mugabo ubusanzwe yavutse ari umukobwa gusa nyuma yaje kutishimira igitsina cye niko kujya kwa muganga asaba abaganga ko bamuhindurira igitsina.

Nyuma yicyo gihe cyose yageze ubwo yumva ko ashaka kwibaruka niko gusaba ko yaterwa inanga kugirango azabyare , ibi niko byagenze yatewe izo ntanga niko gusama atangira ibihe byo kujya yitwara nk’umubyeyi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo yerekeje mu bitaro bimwe biherereye mu iwabo bitatangajwe niko kwibaruka neza.

Amakuru akomeza avuga ko nubwo uyu mugabo yibarutse gusa yasabwe ko mu gihe cyo kwandikisha umwana ko atazajyayo nk’umubyeyi ahubwo azashaka umugore ukwiye kwishingira uwo mwana ngo kuko nubwo yihinduye umugore ntibivuze ko ari umugore w’ukuri.

Benshi bibajije icyo agiye gukora mu gihe umwana ashatse konka maze abasubiza ko yamaze kubona umuntu ufite amashereka aho azamwotsa mu gihe kingana n’amezi 5 maze nyuma agahita amushyira ku mata.

Freddy, umugore wihinduye umugabo, yaboneyeho gushimira by’umwihariko abantu bamuhaye intanga yifashishije kugirango yibaruke.


Comments

jose 27 July 2019

Uyu mwanditsi utazi ibihekane yize he?


22 July 2019

Niba adashaka kumwonsa yamubyariraga iki?ariko kuki abantu bashaka guhinyuza Imana koko ntiyanyuzwe uko yaremwe ariko yifuje kubyara iyo akomeze akaba umugabo


Kindabo 22 July 2019

Nonese yabyaye ate kandi baramuteye inanga? kuko inanga tuzi ko ari igicurangisho cyifashishwa mugucuranga. ubwo se bamuteye inanga igeze munda ye ibyara inhinduka bwana ite? None se ko avuga ko yabonye umuntu ufite amashereka azamwotsa amezi atana yese ubwo uwo mwana azatungwa no kotswa gusa? ubwo se nibambwotsa amezi atana yose bivuze ko bazamutwika amezi atanu n’umuriro ntzabaya yarashiririye rwose yarabaye ikara? Ubwose azaba akiri umuntu cyangwa? Yemwe iyi nkuru jye ntabwo mbashije kuyumva ndabona ari amayobera. Uwayumvise yansobanurira.


sadah 21 July 2019

Biratangaje p kd biranababaje


21 July 2019

Plz mwige kwandika neza ikinyarwanda. Ngo guterwa inanga???? Umuntu uzamwotsa?? Undi nawe ati yamenye amazi! Mushake umwanditsi Uzi ururimi plz


peter 21 July 2019

Muriyi nkuru harimo ibidasobanutse kandi nanone harimo n’imyandikire idahwitse y’ikinyarwanda. Ngo yabonye undi muntu ufite amashereka "uzamwotsa"????