Print

KARONGI:Wa musore w’imyaka 23 wihangiye umuhanda ufite ibirometero 7 ari wenyine yatangiye gushimirwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2019 Yasuwe: 8049

Amashusho agaragaza inkuru y’uyu musore yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’iki cyumweru, abantu benshi bamushimira ubutwari bwe.

Nyuma yo gusurwa akanashyigikirwa na Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo, Niringiyimana ubu yamaze gushyikirizwa igare na Sina Gerard uzwi nka Nyirangaram, kugira ngo rizamufashe kwiteza imbere.

Mu gihe Niringiyimana asanzwe ari umuvumvu ariko utarabigize umwuga, Sina Gerard yanamushyikirije imitiba 10 ya kijyambere kugira ngo izamufashe guteza umwuga we imbere.

Kuva muri 2016, Niringiyimana Emmanuel ahera kuva mu gitondo kugeza nimugoroba yubaka uriya muhanda wenyine.

Kuri Micro y’umunymakuru wa TV1, Niringiyimana w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko icyatumye agira igitekerezo cyo kubaka uriya muhanda ari uko hariya y’ubatse umuhanda we hari ibihuru byabuzaga abagenzi gutambuka, birangira afashe umwanzuro wo gukora ubutaruhuka kugira ngo ababonere umuhanda.