Print

Rayon Sports na AS Kigali zamaze kumenya amakipe zizacakirana mu mikino y’amajonjora ya CAF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2019 Yasuwe: 2955

Muri iyi mikino ya CAF izakinwa hagati ya weekend ya tariki ya 9-11 n’iya 23-25 Kanama 2019,Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, izabanza kwakirira I Kigali,Al Hilal Omdurman yo muri Sudani mu ijonjora ribanza mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Khartoum.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Al Hilal izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria mu cyiciro kibanziriza amatsinda.

Muri CAF Confederation Cup, AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka izahura na Kinondoni Municipal Council Football Club (KMC) yo muri Tanzanie ishinzwe vuba cyane.

AS Kigali niyo izabanza kwakira KMC iherutse gusezererwa mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup yarangiye uyu munsi I Kigali, hanyuma uwo kwishyura ubere I Dar Es Salaam.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Proline FC yo muri Uganda na Masters Security Services yo muri Malawi.