Print

Ange Kagame na Bertrand bakoreye ukwezi kwa buki ’Honeymoon’ muri pariki ya Nyungwe

Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2019 Yasuwe: 16611

Icyo gitambo cya Misa cyabereye muri IFAK Kimihurura kiyoborwa na Musenyeri wa diyosezi ya Kigali KAMBANDA Antoine,cyikaba cyaritabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we n’inshuti z’umuryango wa Ange KAGAME.

Musenyeri KAMBANDA Antoine wayoboye uwo muhango wo gusezeranya Ange Kagame na Bertrand imbere akaba yarabahaye impanuro zitandukanye aho yanabahaye impano ya Bibiliya nk’inkingi bazubakiraho mu buzima bwabo.

Nkuko abageni benshi bakunda kubigenza nyuma yo kurushinga bamaze kuba umwe imbere y’Imana ndetse n’amategeko,hakurikiraho ukwezi ko kwishimira ko ubukwe bwagenze neza ndetse bakaboberaho no kuruhuka mu mutwe bidakuyeho no gutekereza ku rugo rwabo rushya.

Uyu muryango mushya wa Ndengeyingoma na Ange Kagame nabo bafashe akanya maze bajya kwishimira ukwezi kwabo kwa buki muri pariki ya Nyungwe, iyi pariki n’igice gikomeye kirimo umutungo kamere,dore ko harimo ubwoko bw’ibimera butandukanye ndetse n’amoko arenga 250 y’inyoni zinogeye amaso.


Comments

dusabe 24 July 2019

ange na ndengeyingoma imana izabubakire bazabyare abahungu nabakobwa


peter 22 July 2019

wao my sister interesting


hitiyaremye jean claude 22 July 2019

Imana izabahe umugisha mubyo bakora byose,tubifurije guhirwa muri byose