Print

Inkumi n’abasore 19 bajyanwe mu bitaro igitaraganya n’abasirikare nyuma yo kunanirwa imyitozo yo kwinjira muri Local Defense

Yanditwe na: Martin Munezero 22 July 2019 Yasuwe: 4353

Nyuma yo kwiruka intera runaka bamwe bikubise hasi kubera ko umwuka wababanye muke.

Muri bo hari abajyanywe kwa muganga barimo uwitwa Celina Ageto, Ocen , Sam Okello , Joseph Ejiku n’abandi.

Abaganga bo mu bitaro bya Soroti bafashe ruriya rubyiruko kugarura intege binyuze mu kubaha ibintu birimo isukari.

Bamwe mu bagize ikibazo basabaga ingabo n’abaganga kuzita ku miryango yabo nibaramuka ‘bitabye Imana.’

Umwe mu birukaga ariko wari ugifite intege yagize ati: “ Batubwiye ko abantu 50 ba mbere bari bwiruke iriya ntera aribo bakomeza mu kiciro cya kabiri cy’ijonjora. Byatumye dukoresha ingufu nyinshi bamwe zishirira mu nzira.”

Capt. Abert Arinaitwe wo muri Diviziyo ya 3 y’ingabo za Uganda ari nayo iri gutoranya abagize ruriya rwego yavuze ko abagaragaje intege nke bahise batsindwa bityo ko nibakira bazahita bataha.

Ati: “ Niba wiruka ibilometero bine ukabura umwuka ukagwa kandi ari hantu hato, bivuze ko udashoboye…”

Abasore n’inkumi 3000 baturutse mu bice bya Serere, Soroti, Kaberamaido na Kalaki nibo bitabiriye iriya myitozo.