Print

Muhanga: Umusaza yikubise hasi arapfa ubwo yarimo kwirukanka ku mugore we arusha imyaka 29

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2019 Yasuwe: 4343

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, uyu mugabo yapfuye ahagana saa mbiri z’umugoroba kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019.

Uyu mugore watawe muri yombi afite imyaka 47 y’amavuko mu gihe umugabo we yapfuye afite 76. Bari bamaze kubyarana abana barindwi. Batuye mu Mudugudu wa Gasave mu Kagari ka Kavumu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Rwigemera Pilote, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ibanze bafite ari uko uwo mugore n’umugabo we bari basinze bituma bashwana ari nabwo uyu mugabo yirukanse ku mugore we yikubita hasi arapfa.

Yagize ati “Ikigaragara cyo ni uko ashobora kuba yazize kwikubita hasi kuko twasanze bigaragara ko yakubise impanga hasi; ni ahantu hasa n’ahacuramye; yari yakobotse ku gahanda ku buryo bishoboka ko yakubise umutwe ku itaka. Nta wahita ahamya ko umugore we ari we wamwishe.”

Rwigemera yakomeje avuga ko muri ruriya rugo nta makimbirane yarurangwagamo gusa uwo mugabo nyakwigendera yari azwiho gufuhira umugore we cyane amukekaho kumuca inyuma.

Yagize ati “Nta makimbirane yari asanzwe aba muri urwo rugo ariko biravugwa ko umugabo yafuhaga; umugabo wese yababonanaga yavugaga ngo ‘ese uwo mugabo muravugana iki?’ kubera ko yabonaga ari mukuru undi ari muto cyane; gusa ntabwo barwanaga.”

Abana bo muri uyu muryango, bahamirije ubuyobozi n’inzego z’umutekano ko se yazize kwikubita hasi ubwo yarimo kwirukankana nyina.

Kugeza ubu uyu mugore afungiwe kuri station ya Kiyumba aho akomeje gukorwaho iperereza na RIB kugira ngo hamenyekane neza icyahitanye uyu mugabo.


Comments

gatare 22 July 2019

RIP.Twihanganishije umugore we.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.


agaciro peace 22 July 2019

Niba ibivugwa n’abaturage ari ukuri murekure uwo mudamu yitahire. Ikosa yakoze ni ugushaka umuntu ushaje abona neza ko adashoboye kumufasha inshingano ikomeye yo mu buriri. Agasaza nikitahire karuhuke, ibyo gufuha ubwo birangiriye aho!