Print

Fatoumata wari uri gukora ikizamini cya Leta yafatiwe hagati n’ibise ahita abyara maze akomeza gukora ikizamini ntakibazo

Yanditwe na: Martin Munezero 22 July 2019 Yasuwe: 1791

Uyu mwana w’umukobwa wafatiwe n’inda mu cyumba k’ikizamini yamaze kubyara umwana w’umuhungu nyuma y’iminota 30 asubira mu kizamini k’igifaranza na physique

Yavuze ko yumvaga afite ububabare mu nda kuva ku wambere ariko ntamenye ko ari igihe cyo kubyara cyageze

Ati “Nishyizemo akanyabugabo njya gukora ikizamini ntakintu mbwiye umugabo wange cyangwa abari bashinzwe ibizamini bya leta kuko nari mfite ubwoba ko bambuza gukora ikizamini cyangwa bakantegeka kujya kwa muganga.”

Uyu mukobwa ngo yagaragaje ibimenyetso mu gitondo saa mbiri ushinzwe ibizamini ahita amwohereza kwa muganga

Akigera kwa muganga yahise abyara, nyuma yo kubyara yasigiye ababyeyi be umwana asubira mu kizamini

Ati “Nahageze ikizamini cyatangiye ariko uwakoreshaga ibizamini yarandetse ndinjira nanjye ndakora, igitekerezo cyo gusubira mu kizamini ni njye ubwanjye wakigiriye.”

Uyu mukobwa avuga ko amaze kubyara yumvaga ameze neza nta bubabare afite ari na yo mpamvu yasubiye gukora ikizamini ke.


Comments

gatare 22 July 2019

Ibi byerekana ukuntu abantu bashyira ingufu nyinshi mu gushaka ubuzima.Benshi barara bakora cyangwa biga kugirango babeho.Ariko se mwari muzi ikintu Yesu yadusabye gushyira imbere mu buzima bwacu?Nkuko Matayo 6:33 havuga,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".Urugero,tugomba gushaka umuntu twigana bible kugirango tumenye neza icyo Imana idusaba.Icya 2,tugomba kujya mu materaniro ya gikristu.Icya 3,nkuko tubisoma muli Yohana 14:12,Yesu yadusabye kumwigana tugakora UMURIMO nawe yakoraga wo kubwiriza abantu ubwami bw’Imana.Mwibuke ko abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA bose bazize kwibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana nkuko Bible ivuga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Niba dushaka kuzabaho iteka muli Paradizo,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana.