Print

Iceland: Ibifi binini cyane birenga 50 byasanzwe ku mucanga byapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2019 Yasuwe: 3538

Ba mukerarugendo bari mu ndege ya kajugujugu baciye ku mucanga wo mu gace kitwa Löngufjörur,kuwa kane w’iCyumweru gishize,babona ibifi binini birenga 50 byapfuye bituma bafata umwanzuro wo gusaba pilote bakajya kureba icyabaye.

Uyu mupilote witwa David Schwarzhans yatangaje ko we n’abagenzi bari kumwe muri iyi ndege bamanutse hasi babara ibi bifi bizwi nka pilot whales byapfuye basanga birenga 50 cyane ko hari ibini byari bihambye mu mucanga.

Uyu mupilote yavuze ko ibi bifi bishobora kuba byavuye mu mazi bikaza ku ruhande byarangiza bikicwa n’umwuma.

Ibi bifi byose byapfiriye ahantu hamwe mu buryo bubabaje nkuko uyu mupilote yabitangaje.Abahanga mu bushakashatsi bavuze ko icyatumye ibi bifi bipfira rimwe kigoye kugisobanura.