Print

Zambia: Abakobwa bicuruza bafatiye icyemezo gitangaje abagabo basiramuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2019 Yasuwe: 16590

Izi ndaya zatangarije umunyamakuru wo muri Zambia ko zakoze ubushakashatsi zisanga abagabo basiramuye bamara umwanya munini batera akabariro ariyo mpamvu biyemeje kutazongera kubakira.

Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurwanya agakoko gatera SIDA, MARCH Zambia watangaje ko aba bakobwa bavuze ko iyo baryamanye n’abagabo basiramuye bibatwara umwanya munini kandi baba bifuza kwakira abagabo bensho ariyo mpamvu ngo bafashe umwanzuro wo kutazongera gukorana nabo.

Umwe mu bagabo basiramuye witwa Henry Nyanga yamaganye iki cyemezo cy’izi ndaya ndetse asaba ko Leta yarwanya iri vangura izi ndaya zitandiye gukorera abagabo basiramuye.

Yagize ati “Twese tuba dukeneye gutera akabariro.Birababaje kuba abagabo basiramuye batangiye gukorerwa ivangura kubera ibitsina byabo.Turi abanya Zambia twese turifuza kugira uburenganzira bungana.”


Comments

Ruahaya 23 July 2019

Abo bisiramuje bajye bariha incurebyiri.Niba batabishoboye bazajye kuwizirika imishumi aho bababara.


Remy Sagan 22 July 2019

Abashaka gutera akabariro nashake abagore babo, aho kujya mundaya