Print

Umuhungu n’umukobwa bavukiye mu bitaro bimwe ku munsi umwe bashyingiranywe bitera benshi amarangamutima [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2019 Yasuwe: 4683

Nyuma y’imyaka 23 aba bombi bakukiye umunsi umwe mu bitaro bimwe,urukundo rwabo rwarakuze bituma biyemeza kurushinga cyane ko bahuje byinshi birimo ko bose bafite impanga bavukanye.

Aba bombi bize ibyerekeye ubuvuzi ndetse bakorana mu bitaro bimwe byitwa NHS Trust biherereye mu Bwongereza.

James yavukanye n’impanga ye Christian mu gihe nyuma y’amasaha 5 n’igice umugore we Amy yavutse nawe ari kumwe n’impanga ye yitwa William. Bose bavukiye mu bitaro bya Queen’s Park biherereye mu mujyi wa Blackburn mu mwaka wa 1995.

Bakiri abana James na Amy bize ku kigo kimwe nubwo batari baturanye bituma bamenyana kurushaho byatumye biyemeza kurushinga muri kiliziya ya St Peter’s Church y’ahitwa Salesbury muri Lancashire.

Uyu mugabo n’umugore baciye ibintu mu binyamakuru kubera ukuntu bemeje ko Imana yabaremeye kuzabana cyane ko batigeze batandukana mu myaka 23 ishize.






Comments

mazina 22 July 2019

Mbega inkuru nziza!!! Bazabyare Hungu na Kobwa kandi bazabane "akaramata".Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.