Print

Antoine Griezmann yatangaje umukinnyi umwe rukumbi ukina muri Premier League yakwifuza ko bakinana muri Fc Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2019 Yasuwe: 4592

Uyu musore uherutse kugurwa miliyoni 108 z’amapawundi ubwo yavaga muri Atletico Madrid yerekeza muri FC Barcelona,yavuze ko akunda rutahizamu Alexndre Lacazette ndetse yifuza ko bazakinana muri FC Barcelona umunsi umwe.

Yagize ati “Nakwishimira gukinana na Lacazette.Ni inshuti yanjye twakinannye mu ikipe y’igihugu.Ni umukinnyi mwiza ndetse afite impano itangaje.”

Griezmann yavuze ko yifuza ko mu mwaka w’imikino utaha Liverpool yazatwara Premier League kuko ikina umupira mwiza.


Griezmann ngo akunda cyane Alexandre Lacazette ukinira Arsenal