Print

Zidane yatangaje ukuntu Gareth Bale aherutse kumusuzugura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2019 Yasuwe: 2686

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko ubwo abandi bakinnyi barimo kwambara bitegura gukina umukino wa Bayern Munichen,Bale we ngo yarabyanze amubwira ko adashaka gukina uwo mukino.

Yagize ati “Ikintu cya mbere,sinigeze nsuzugura umuntu n’umwe by’umwihariko umukinnyi.Mpora mbivuga ko abakinnyi,abakinnyi n’ingenzi mu buzima bwanjye kandi nzahorana nabo.

Icya kabiri nababwira,Ubuyobozi burashaka kumugurisha [Bale].Icya gatatu cy’ingenzi nababwira ni uko Gareth yanze kwambara ngo akine kubera ko atabishakaga turi gushaka uko twamugurisha.Aritozanya natwe uyu munsi ariko ejo ni ejo.”

Gareth Bale arifuzwa n’amakipe yo mu Bushinwa ndetse bimaze iminsi bivugwa ko ikipe ya Manchester United ndetse na Tottenham zimwifuza.

Bale utarahiriwe mu mwaka w’imikino ushize kubera imvune,niwe mwongereza watsinze ibitego byinshi muri La Liga kuko afite 78 nyuma yo kugera muri Real Madrid mu mwaka wa 2013.


Bale agiye kuva nabi muri Real Madrid